Additional information
Author | Imagine We Publishers |
---|---|
Illustrator |
Fr 10,000
Ku ikubitiro, Keza ababajwe cyane no kuba yaravuye aho umuryango we wabaga kandi bikamugora kumenyera ubuzima bwo mu mujyi kubera ubuhumane, imigendere mu mihanda ndetse n’abaturanyi benshi.
Amanota ye ku ishuri nayo atangira kugabanuka kuko amara amasaha menshi ku ivomero ry’amazi rihuriraho abantu benshi cyane avoma amazi y’umuryango we aho gukora umukoro we.
Umunsi umwe, nyuma yimvura nyinshi, umudugudu we wuzuyemo umwuzure kandi inkangu zitera amazu menshi gusenyuka. Abana, babifashijwemo n’umuvumbuzi ukiri muto n’umwarimu wabo wa siyanse(ubumenyi n’ubutabire), bahisemo gufata ingamba bagatangira kubaka amazu bakoresheje ibikoresho karemano biboneka muri ako gace .
Hagati aho, Meya wa Kigali aragerageza gushaka ibisubizo bigabanya ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere no kurengera abaturage b’u Rwanda.
Yizera ko inzira imwe rukumbi ari ukubaka umujyi w’icyatsi(urambye) utanga amacumbi n’uburinzi bihagije kandi ugabanya imyuka ihumanya. Umuyobozi w’akarere amaze kumenya ibijyanye na gahunda y’abana, yifatanije nabo ahita atangira kubaka amazu arambye, aha buri nzu tekinoloji ikoresha ingufu z’imirasire y’izuba, kandi atangiza amashanyarazi.
Umujyi wicyatsi(urambye) urangije kubakwa, abaturage barishima maze Keza aba ambasaderi mushya wu Rwanda mu bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere.
Author | Imagine We Publishers |
---|---|
Illustrator |
Reviews
There are no reviews yet.